Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ubworozi

Ishami ry’Ubworozi ritegura kandi rigakurikirana politiki, ingamba, amabwiriza n’amategeko ngengamikorere bigamije guteza imbere ibikomoka ku matungo mu gihugu, kandi rigakurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’ingenzi za Leta mu rwego rw’ubworozi.

MT 1,152,514

Umusaruro w'amata (Raporo ya MINAGRI , 2024/2025)

MT 219,523

Umusaruro w'inyama (Raporo ya MINAGRI, 2024/2025)

MT 52,439

Umusaruro w'amafi (Raporo ya MINAGRI, 2024/2025)

MT 29,855

Umusaruro w'amagi (Raporo ya MINAGRI, 2024/2025)

Ishami ry’Ubworozi ritegura kandi rigakurikirana politiki, ingamba, amabwiriza n’amategeko ngengamikorere bigamije guteza imbere ibikomoka ku matungo mu gihugu.

By’umwihariko, Ishami ry’Ubworozi rikurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zidasanzwe za Leta zikurikira:

  • Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’Igihugu y’Iterambere ry’Ubworozi (Livestock Master Plan 2017/18–2021/22);
  • Gahunda yo gushishikariza kunywa amata mu rwego rwo kurwanya imirire mibi;
  • Gahunda y’Igikombe cy’Amata kuri buri mwana ku ishuri;
  • Gukurikirana no gushakira ibisubizo ibibazo bitandukanye by’abahinzi b’amatungo.

Gahunda zigamije kongera umusaruro w’ubworozi zirimo:

  • Gahunda zo kunoza no guteza imbere ubwoko bw’amatungo (genetic improvement) hagamijwe kongera umusaruro w’ibikomoka ku matungo;
  • Ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’iterambere ry’amata;
  • Ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’iterambere ry’inyama;
  • Guteza imbere amatungo magufi mu gihugu (intama, ihene, ingurube n’inkwavu);
  • Gahunda zo guteza imbere ubworozi bw’inkoko;
  • Gahunda zo guteza imbere ubworozi bw’inzuki;
  • Ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’Igihugu y’Iterambere ry’Uburobyi (Fish Master Plan)