Ubuyobozi bw'Ishami rishinzwe Imirimo rusange bushinzwe gukora isesengura ku bibazo n’ibikorwa bikomeye bijyanye n’imicungire y’umutungo bireba Minisiteri, gutegura raporo, amabaruwa ndetse n’inyandiko zishyikirizwa ubuyobozi bukuru.
Inshingano zabwo z’ingenzi zirimo:
- Gutanga amakuru n’ubufasha bukenewe mu gutegura raporo z’imari n’ingengo y’imari;
- Kuyobora, gucunga no kongerera ubushobozi abakozi b’ubuyobozi kugira ngo ibikorwa bya Minisiteri bigende neza ndetse hatangwe amakuru y’ukuri kandi ku gihe;
- Gukora ubugenzuzi n’isuzuma hagamijwe kumenya no kugabanya ingaruka zishobora guterwa n’imicungire mibi muri Minisiteri;
- Kuba umwe mu bagize itsinda nyobozi rishinzwe gukurikirana ko amafaranga ava mu mishinga akoreshwa neza kandi mu buryo buboneye;
- Gutanga inama ku buyobozi bukuru ku bibazo by’imiyoborere n’imicungire y’abakozi, igenamigambi ry’imari ndetse n’imicungire y’imitungo;
- Guteza imbere itumanaho n’amahugurwa ku bakozi ba serivisi, no gukorana n’abashinzwe gucunga iyubahirizwa ry’amabwiriza n’amategeko;
- Gukurikirana ko abakozi bubahiriza politiki n’amabwiriza bya Minisiteri mu mikorere ya buri munsi, harimo n’amategeko agenga umurimo n’imishahara;
- Guhuza intego z’amashami n’intego rusange za Minisiteri no gufasha amatsinda guteza imbere ubufatanye n’indi mishinga mishya;
- Kugenzura no kuyobora abakozi bunganira abandi, harimo kubategurira no kubakurikirana mu mahugurwa no mu iterambere ryabo;
- Gukurikirana imikoreshereze y’ingengo y’imari, harimo igenzura ry’amafaranga akoreshwa, umubare w’abakozi , amafaranga y’ingendo n’andi mafaranga akoreshwa, hubahirizwa politiki za Minisiteri;
- Kugenzura imikorere myiza y’itangwa ry’amasoko y’ibikoresho, serivisi n’imirimo bya Minisiteri, hubahirizwa amabwiriza n’amategeko agenga amasoko ya Leta;
- Gutegura gahunda y’umwaka y’itangwa ry’amasoko ya Minisiteri no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo ku gihe kandi neza;
- Guhuza ibisabwa byose bijyanye no gutanga raporo, haba imbere muri Minisiteri no hanze yayo;
- Gucunga imari ya Minisiteri hubahirizwa ihame ry’ubukungu, imikorere myiza n’umusaruro unoze;
- Gutegura raporo z’imari za Minisiteri hakurikijwe ibisabwa n’Itegeko Ngenga rigenga imari ya Leta;
- Gukurikirana imicungire inoze y’abakozi, ibikoresho n’umutungo wa Minisiteri;
- Guhuza itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’ikoranabuhanga mu rwego rwo kongera imikorere myiza ya Minisiteri;
- Gucunga no gufasha imikorere ya sisitemu n’amaporogaramu by’ikoranabuhanga no kurinda umutekano wabyo;
- Gutegura no guhuza gahunda y’umwaka yo guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi hakurikijwe politiki ya Minisiteri;
- Gucunga abakozi, ibikoresho n’imari bya Minisiteri.