Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Igenamigambi n'ihuzabikorwa

Ishami rishinzwe Igenamigambi n’Ihuzabikorwa riuhuza ibikorwa byo gutegura politiki n’ingamba z’urwego rw’ubuhinzi, kandi rigakurikirana ndetse rikagenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’urwego rw’ubuhinzi n'ubworozi.

Intego nyamukuru ni uguhuza ibikorwa byo gutegura politiki n’ingamba, no gukurikirana ndetse no gusuzuma ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’urwego rw’ubuhinzi n'ubworozi.
 

Ibyitezwe by’ingenzi:

  • Gukora ku buryo ingengo y’imari na gahunda z’ibikorwa (action plans) bitegurwa ku gihe;
  • Guhuza itegurwa rya gahunda z’ishoramari ry’igihe gito, igihe kiringaniye n’igihe kirekire mu rwego rw’ubuhinzi;
  • Gukurikirana ihindagurika ry’ubukungu rusange (macroeconomic coherence) mu rwego rw’ubuhinzi;
  • Gushyiraho no guteza imbere imikoranire n’abafatanyabikorwa;
  • Kugenzura no guhuza ibikorwa by’ibarurishamibare mu rwego rw’ubuhinzi;
  • Guhuza, gukurikirana no gusuzuma ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’ubuhinzi ku bufatanye n’Amashami ashinzwe Umusaruro w’Ibihingwa n’Ubworozi;
  • Gutegura raporo zisanzwe zirebana n’urwego rw’ubuhinzi;
  • Guhuza itegurwa ry’imishinga mishya;
  • Guhuza ubufatanye bw’impande zitandukanye (multilateral) n’ubw’impande ebyiri (bilateral) no gutegura raporo zibureba.